Frequently Asked Questions

FREQUENTLY ASKED QUESTIONS

Question

Answer

1.

 

Ni iyihe myanya iri ku isoko?

Imyanya iri ku isoko iboneka ku rubuga rwa MIFOTRA 

E-Recruitment Link

2.

Ibizamini by’Inzego z’Ibanze bitegurwa kimwe n'iby'izindi nzego?

Inzira yo gutegura no gukora ibizamini mu Nzego z’Ibanze ni imwe n’iy’ibindi bigo n’inzego za Leta, bigenwa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’Iteka rya Perezida ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi.

3.

Ese gukorera ku rupapuro birashoboka?

Gukorera ku rupapuro ntabwo bishoboka. Ibizamini byanditse byose bikorerwa kuri mudasobwa.

4.

Sisiteme ikorerwamo ikizamini iroroshye kuyikoresha? Ni ibiki umuntu agomba kwitaho igihe arimo kuyikoresha?

Twakumara impungenge.
Sisitemu iroroshye.
Umukandida agirwa inama yo kutagerageza kuva muri sisitemu igihe yatangiye gukora ikizami cyanditse kuko sisitemu ikeka ko aba agiye gukopera ikaba yakwifunga.

5.

Umukandida wakoze abona amanota ye ryari?

Iyo umukandida amaze gukora ikizamini cyanditse ahita abona amanota yagize agataha ayazi.
Urutonde rw’amanota y’abakoze ikizamini bose rugaragara igihe umukandida wa nyuma asoje ikizamini.

6.

Ese birashoboka kugerageza amahirwe ku myanya myinshi mu Turere dutandukanye?

Yego byakunda.
Ikidashoboka ni ugukora ku mwanya umwe mu Turere twinshi, kuko ikizamini ku mwanya umwe kizajya gikorerwa umunsi umwe n’isaha imwe mu gihugu hose.

Urugero: Niba wemerewe gukora ikizamini ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Turere twinshi, umunsi w’ikizamini uzahitamo Akarere kamwe ukoreramo.

7.

Hari ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abakandida kugira ngo abantu bazakore neza?

Gupiganira umwanya w’akazi ni uburenganzira bw’Abanyarwanda bose igihe bujuje ibisabwa, ariko hari ingamba zashyizweho mu rwego rwo korohereza abakora ibizamini.

8.

Bibaho ko umuntu ashobora gukopera ikizamini?

Ibizamini bitegurwa n’impuguke kandi bigateguranwa ubushishozi, ibanga n’umutekano.

Abakandida bagirwa inama yo kutemera uwabashuka ko abahaye ikizamini kuko bidashoboka.
Mu gihe cyo gukora ikizamini, imashini ivangavanga ibibazo ku buryo icyo ugezeho atari cyo mugenzi wawe aba agezeho.

9.

Amanota wabonye ukimara gukora ikizamini cyanditse ashobora guhinduka?

Ntibishoboka guhindura amanota umukandida yagize ari muri sisitemu.

10.

Ese birashoboka ko umukandida yakorera hanze y’icyumba gikorerwamo ikizamini?

Ntabwo bishoboka ko wakorera hanze y'ahakorerwa ikizamini cyanditse kuko uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kurinda ikizamini ntibukora hanze y'icyumba gikorerwamo ikizami.

11.

Mu gupiganira iyi myanya, amahirwe arangana?

Amahirwe arangana ku Banyarwanda bose bujuje ibisabwa kuri buri mwanya.
Usabwa kwigirira icyizere, kwitegura neza, no gukora ibizamini neza kuko ufite amahirwe angana n’ay’abandi.

12.

Ku munsi w’ikizamini cyanditse umuntu yitwaza iki?

Umukandida asabwa kwitwaza indangamuntu ye cyangwa icyangombwa kiyisimbura.

13.

Ese ufite perimi birahagije ngo yemererwe gukora ibizamini ku mwanya w’umushoferi?

Usaba akazi agomba kuba yujuje ibisabwa byose nk’uko bikubiye mu itangazo ry’akazi.

14.

Iyi mirimo yose irasaba inararibonye?

Uburambe busabwa butandukana bitewe n’umwanya kandi biba bisobanutse mu itangazo ry’akazi.
Harimo n’imyanya idasaba uburambe.

15.

Hari gahunda yo kongera n’umushahara w’abakozi bo mu Nzego z’Ibanze?

Imishahara y’abakozi igenwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi bikajyana n’ubushobozi bw’igihugu.

16.

Harimo n’imyanya abize amashuri yisumbuye (A2) gusa nabo bashobora gupiganira?

Yego,
Harimo imyanya nabo bashobora kugeragezamo amahirwe.
Ibisabwa byose kuri buri mwanya biba biri mu itangazo ry’umwanya washyizwe ku isoko.

17.

Ibizamini bizaberahe?

Ibizamini byanditse bibera mu bigo (centers) byemejwe hirya no hino mu gihugu kandi bitangarizwa abakandida bageze ku ntambwe yo kubikora binyuze mu butumwa bwa email cyangwa SMS bahabwa na systemu yíkoranabuhanga ryíbizami.

18.

Umukandida yemerewe gukorera kuri site imwegereye?

Oya,
Umukandida ajya gukorera ikizamini kuri site yohererejweho mu butumwa kuri email cyangwa SMS.

19.

Hari ingamba zashyizweho zo gukumira ibyorezo aho ibizamini bizakorerwa?

Yego,
Kuri site zose zizakorerwaho ibizamini hakurikizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.